Ijisho rya Rubanda: Gikongoro - Abaturage Bamaze Iminsi Bicwa Urwagashinyaguro Leta Ikinumira
Amakuru ari kutugeraho ava mu cyahoze kitwa Gikongoro ubu basigaye bita Intara y’Amajyepfo aravuga ko muri ako gace hamaze iminsi habera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, abantu bataramenyekana bakaba bari kwica rubozo abaturage bo muri ako karere ariko ari leta n’ibinyamakuru byayo bakaba bararuciye bararumize!
Ijisho rya rubanda ritajya rigoheka rero ryashatse kumenya imvo n’imvano y’ubwo bwicanyi ryegera bamwe muri abo baturage batubwira uko babibona!
Babanje kutubwira ukuntu ubu bwicanyi buri gukorwa kinyamaswa, ibintu bari batarabona mu buzima bwabo! Umubyeyi umwe yatubwiye ati: “ibintu biri kubera muri uru Rwanda birarukungurira”, mu gahinda n’amarira menshi uwo mukecuru yatubwiye na none ati: “mwana wanjye wabaho wari wabona aho bafata umuntu bakamunoboramo amaso, bagaca ururimi, bakamukata ibice bye by’ibanga n’ibindi byo mu nda?” Arongera ati ibi birenze ukwemera!
Iki kibazo ngo bakaba barakigejeje kuri police n’ubuyobozi bw’ingabo ariko ngo bakaba babona baravuniye ibiti mu matwi bakaba ntacyo bitayeho kandi ngo hamaze gupfa abantu benshi bazira ubwo bwicanyi ndengakamere!
Ubwo ijisho rya rubanda ryari muri bus iva aho bita muri Nshili ryerekeza i Butare ryagerageje kugenda ryumva kuri icyo kibazo, kuko nubwo abantu mu Rwanda batinya kuvuga, harimo abasaza babiri basheshe akanguhe kuburyo bo kuvuga ntacyo bishishaga nibwo batangiye kuganira ku rupfu rw’umusore tutabashije kumenya neza amazina ngo ukomoka aho muri nyaruguru i Kibeho, ngo ubwo yarimo ataha ajya imuhira akaba yarivuganywe n’abo bagizi ba nabi bibasiye intara y’amajyepfo, mu gahinda kenshi bagiraga bati: “uyu mwana reba yarokotse ubwicanyi bwa 1994, ise buramutwara none ndebera nawe urwo apfuye, bati nabe niyo aba yarigendeye kera ntapfe uru rupfu rw’agashinyaguro aka kageni!”
Ngo yakuwemo amaso, imyanya myibarukiro amenyo n’inyama zo mu nda! Abantu wabonaga bateze amatwi abo basaza ariko bakirinda kugira icyo bongeraho ukumva bahigima gusa banimyoza!
Ijisho rya rubanda rero rikaba rihamagarira leta ya Kagame kwita k’umutekano w’abanyarwanda by’umwihariko uwabatuye muri aka karere k’amajyepfo!
Gusa muri ino minsi leta ifite ikibazo cya cash, hari kuvugwa ko yaba yarabonye isoko rikomeye ry’ibice binyuranye by’imibiri y’abantu ngo bakaba babigurishiriza mu Bushinwa!
Kuko ntibyumvikana ukuntu igihugu kivuga ko kiza imbere y’Amerika mu gucungera umutekano, none kikaba kidafata izi nkozi z’ikibi!
Ijisho rya rubanda rikaba ryihanganishije imiryango imaze iminsi ibura abayo muri iri hururu ry’ubucuruzi bw’icyaduka bw’ibice by’imibiri y’abantu burimo gukorwa na FPR !
Ijisho rya rubanda rikomeje gukurikiranira mu mizi iby’iki kibazo, rikazabagezaho icyo itohoza ryagezeho, dore ko no mu bitaro usanga abantu barwaye n’igicurane mu kanya gato ukumva ngo inzogera irirenze. Murwego rwo kwiba ibice by’imibiri ngo bitwaza autopsie aribwo bikuriramo ibyo bashaka! N’akataraza ni umwana w’umunyarwanda!
Ese Rubanda izakomeza kwicwa irebera kugeza ubwo ishize? Ntabwo rubanda ikwiriye kwirirwa itegereza ko hari uzagira icyo ayimarira. Igihe kirageze ko twumva neza ko Umucunguzi ari rubanda ubwayo. Kubera iyo mpmavu, abasore n’inkumi ba Rubanda bamenyeko nta mutabazi uzaturuka hanze, kandi ko kwibohora bizasaba ukwitanga. Niba Kagame n’agatsiko ke nta rundi rurimi bashaka kumva, igisirikari n’intwaro niyo nzira izaba isigaye yonyine yo kubohoza Rubanda. Harakabaho Rubanda kandi Umucunguzi ni Rubanda.